IMYANZURO Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO YA 19

Kuva ku itariki ya 23 kugera ku ya 24 Mutarama 2024, i Kigali hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19; yayobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Iyo nama yitabiriwe n’Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye: Abayobozi, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere hamwe n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye harimo ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.

Mu ijambo ritangiza inama, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagaragarije Abanyarwanda aho Igihugu kigeze cyiyubaka nyuma y’imyaka 30 u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibutsa ko urugendo rwo kubaka Igihugu rukomeje ndetse anagaragaza uko Igihugu gihagaze. Yagaragaje ko Igihugu gihagaze neza mu nzego zose.

Ibiganiro byatangiwe muri iyi Nama byibanze ku ngingo zikurikira:

1. Kugaragaza iby’ingenzi bimaze kugerwaho mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1)

2. Guharanira kwigira mu bukungu: Ingamba n’ibisubizo bishingiye ku nkingi zisanzwe z’ubukungu n’inkingi nshya

3. Urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda

4. Uruhare rw’urubyiruko mu kugena ejo hazaza heza h’u Rwanda

IMYANZURO Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO YA 19

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi biganiro, hafashwe imyanzuro ikurikira:

UBUKUNGU

1. Kwihutisha ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa harimo:

» Kongera ingano y’ubutaka buhingwa, ubutabyazwa umusaruro bugahingwa;

» Kongera ibishanga bitunganyijwe hibandwa ku bice bitandukanye by’Igihugu;

» Kongera ingano y’ubuso bwuhirwa; » Kunoza ibikorwa byo guhunika umusaruro.

2. Gukomeza kwihutisha gahunda yo kubaka udukiriro mu Gihugu hose, cyane cyane aho tutaragera no kubyaza umusaruro utwamaze kubakwa.

3. Gukomeza gukora imihanda y’imigenderano no gusana iyangiritse kugira ngo yorohereze abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro ku isoko.

4. Gushyiraho ihuriro ry’Abanyarwanda baba hanze kugira ngo bashobore gushora imari mu Gihugu, kandi bagahabwa amakuru ku mahirwe y’akazi aboneka mu Gihugu.

5. Gukomeza gukwirakwiza amazi mu bice by’icyaro no mu bindi bice Abaturarwanda bataragezwaho amazi meza.

6. Kuvugurura gahunda ya BDF kugira ngo icyo Kigega kirusheho gufasha abafite imishinga mito n’iciriritse kubona inguzanyo, hibandwa ku mishinga yerekeranye n’ubuhinzi n’ubworozi.

IMIBEREHO MYIZA

7. Gukomeza kunoza imikorere y’urwego rw’ubuvuzi, hongerwa umubare w’amavuriro aho bikenewe ndetse hongerwa umubare w’abakora muri urwo rwego ku ngeri zose, hanongerwa ibikorwaremezo n’ibikoresho by’ubuvuzi no gukemura imbogamizi izo ari zo zose zishobora kubuza ibigo by’ubuvuzi gutanga serivisi nziza.

8. Gukomeza guteza imbere uburezi bw’imyuga hongerwa umubare w’amashuri yigisha imyuga no kuyashakira ibikoresho bigezweho kandi bikwiye. 

9. Gukomeza guteza imbere no gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda biga ubumenyi bw’imbonekarimwe (rare skills) no kubashishikariza gutaha mu gihe barangije amasomo kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

10. Guteza imbere Urwego rwa siporo hibandwa ku: Gushyiraho uburyo bunoze bwo kuzamura impano z’urubyiruko rw’Abanyarwanda mu mikino itandukanye.

IMIYOBORERE

11. Gukomeza gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwimika umuco w’ubumwe n’ubudaheranwa, kubigisha amategeko yerekeye kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside, guhangana n’uwo ariwe wese washaka guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, no gushyikiriza Ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

12. Kwihutisha kongera umubare wa serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’Irembo.

13. Kurushaho kwerekera no gufasha urubyiruko uburyo bwo kwiteza imbere, harimo:

» Kurumenyesha amahirwe yo kwihangira imirimo ari mu nzego zitandukanye no gukomeza kurwongerera ubumenyi;

» Guteza imbere ubuhanzi buteza imbere ababukora kandi bwubaka umuryango nyarwanda;

» Gushyiraho ibigo by’amahugurwa y’urubyiruko aho bikenewe.


Imibereho Dynamic Social Registry launched

Kigali - On 29th February 2024, the Ministry of Local Government (MINALOC) officially launched the "Imibereho Social Registry System", replacing the…
Read more →

Rwanda host 12th Joint Permanent Commission on Cooperation with Rhineland-Palatinate

Kigali - The 12th Joint Permanent Commission on Cooperation between Rwanda and the State of Rhineland-Palatinate in Germany took place in Kigali…
Read more →

IMYANZURO Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO YA 19

Kuva ku itariki ya 23 kugera ku ya 24 Mutarama 2024, i Kigali hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19; yayobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME,…

Read more →

RESOLUTIONS FOR THE 19TH NATIONAL UMUSHYIKIRANO COUNCIL

The 19th National Umushyikirano Council (NUC) was convened on 23rd – 24th January 2024 in Kigali, presided over by His Excellency Paul Kagame, The…

Read more →

MINALOC launches Imibereho social registry system

On Tuesday, 16 January, MINALOC kicked off awareness campaign of Imibereho Social Registry System – which is a dynamic gateway to quality of data and…

Read more →

ACHIEVEMENTS OF THE NATIONAL STRATEGY FOR TRANSFORMATION (NST1) REVEALED AT THE 19TH NATIONAL UMUSHYIKIRANO COUNCIL

Prime Minister presented achievements in implementing the National Strategy for Transformation (NST1) to the 19th National Umushyikirano Council…

Read more →

MINALOC inducts newly elected local leaders

From 18 December 2023, a three day induction training was conducted in Nkumba, Burera to introduce newly elected councilors to their new role and…

Read more →

Elections in local government leave seven districts with new mayors

On Thursday, ten districts namely Burera, Gakenke, Karongi, Musanze, Nyamasheke, Rubavu, Rutsiro, Rwamagana, Rulindo, Kamonyi conducted elections to…

Read more →

MINALOC awards local community innovative solutions

Friday, 01 December - In the presence of local government leaders who attended the official closing of Itorero Isonga in Nkumba, Burera District, the…

Read more →
-->